Abadepite bashimiye Groupe Scolaire Marie Merci Kibeho intambwe nziza mubumenyi kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kurwanya ruswa.

Hon.Depite Muhongayire Christine,Hon.Depite Mukamana Elizabeth hamwe Padiri Pascal NSHIMIYIMANA Umuyobozi wa GSMMK.

Hon.Depite Muhongayire Christine ukorera mu ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rigamije kurwanya Jenoside (AGPF) ari kumwe Hon.Depite Mukamana Elizabeth ugize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga amategeko rigamije kurwanya ruswa (APNAC) n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana Murwanashyaka Emmanuel batanze ibiganiro ku banyeshuri n’abarezi ba GS Marie Merci Kibeho.

Ibiganiro byatanzwe byibanze kuri ibi bikurikira:

✅Gahunda yo Kurwanya Jenoside

✅Gahunda yo Kurwanya ruswa

Padiri NSHIMIYIMANA Pascal,umuyobozi wa GS Marie Merci Kibeho aha ikaze abashyitsi,anabaha ishusho y’ishuli muri rusange.
Hon.MUHONGAYIRE Christine

GAHUNDA YA NDI UMUNYARWANDA

Nyuma yo gusobanura Gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gutanga umwanya kugirango abanyeshuri n’abarezi ba Groupe scolaire Marie merci Kibeho babaze ibyo badasobanukiwe, Hon.depite MUHONGAYIRE yasabye abitabiriye ibiganiro kwimakaza Gahunda ya leta ya Ndi Umunyarwanda,bakirinda amacakubiri ayo ariyo yose by’umwihariko ashingiye ku moko kuko abanyarwanda basangiye isano n’amaraso kandi bahetswe mu ngobyi imwe “U Rwanda”.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza ibyo batumva neza.

KURWANYA RUSWA N’AKARENGANE

Hon.Depite Mukamana Elizabeth

Nyuma yo gusobanukirwa impamvu nyayo yo guharanira kuba umunyarwanda kurusha kwibona mu moko yazanwe n’abakoroni, abanyeshuri n’abarezi baganirijwe kuri gahunda yo kurwanya Ruswa no guharanira ko yacika burundu anabashishikariza kujya batanga amakuru aho igaragaye.

Hon.Depite Mukamana Elizabeth yasabye abitabiriye ko bakwiriye kwirinda ibi bikurikira:

✅Kwirinda gutanga ruswa;
✅Kwirinda guhishira ruswa;
✅Kwirinda kurebera ruswa no kuyaka.

Abitabiriye inama basabwe gutanga amakuru kuri ruswa bakoresheje telefone zitishyurwa zikurikira:

1.RIB :166
2.Polisi:997
3.Transparence Internationale:2641
4.Umuvunyi :199.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku biganiro byombi bahabwa ibisubizo .

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru bwana Emmanuel MURWANASHYAKA

Mu gusoza Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru bwana Emmanuel MURWANASHYAKA, yashimiye intumwa za rubanda ndetse n’abitabiriye abibutsa ko ubunyarwanda ariryo shingiro ryo kwigira kurwanya ruswa no guharanira iterambere ry’igihugu.

IFOTO Y’URWIBUTSO ABADEPITE,UMUYOBOZI

Ifoto y’urwibutso:Intumwa za rubanda,umuyobozi w’akarere,abanyeshuli n’abayobozi babo.

1 thought on “Abadepite bashimiye Groupe Scolaire Marie Merci Kibeho intambwe nziza mubumenyi kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kurwanya ruswa.”

  1. Praesent commodo cursus magna, vel scelerisque nisl consectetur et. Vivamus sagittis lacus vel augue laoreet rutrum faucibus dolor auctor. Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit. Curabitur blandit tempus porttitor. Donec ullamcorper nulla non metus auctor fringilla.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *