Abasenateri bo muri komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside basuye ishuri ryisumbuye rya MARIE MERCI KIBEHO, basuzuma imyigishirizwe y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mashuri yisumbuye.
Kuri uyu 08/03/2023, umuyobozi wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside muri sena y’u Rwanda Mme Hadidja NDANGIZA, ari kumwe na senateri UWIZEYIMANA Evode na Senateri Dr.HAVUGIMANA Emmanuel basuye ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Marie Merci Kibeho basuzuma uko amateka yigishwa by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. ni igikorwa sena y’u Rwanda yahagurukiye ihitamo amashuri amwe n’amwe yo mugihugu mu rwego rwo kugenzura ubushakashatsi bwa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge buvuga kuri bimwe mu bibazo bigaragara mu kwigisha amateka by’umwihariko ayajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,hateguwe imfashanyigisho nshya ku myigishirize y’isomo ry’amateka harimo n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. nubwo hateguwe imfashanyigisho nshya, Raporo ya komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) y’umwaka wa 2019-2020, yagaragaje ko mu mateka y’u Rwanda igice kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi kitigishwa, cyangwa kikigishwa nabi,abarezi bakagaragaza impamvu zikurikira:
- Gutinya kuvuga ibyiswe amoko y’Abanyarwanda (Abahutu,Abatutsi n’Abatwa);
- Gutinya kuyigisha ngo batavaho bashinjwa gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe abatutsi;
- kwitinya kwa bamwe mu barimu bakiri bato;
- Gutinya ko batoneka ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi;
- Kutagira ubumenyi buhagije ku mateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri rusange aba senateri bari bagamije kumenya no kugenzura uko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye. by’umwihariko kumenya umurongo washyizweho w’imyigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri abanza n’ayisumbuye;kumenya uburyo abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuyebategurwa,uko bongererwa ubushobozi n’uburyo bakurikiranwa;kumenya uburyo ubumenyi abanyeshuri bahabwa buhuzwa no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose; kumenya imbogamizi zaba ziri mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingamba zo kuzikuraho.
Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme BYUKUSENGE Assoumpta, Umuyobozi ushinze amashuri mu karere ka nyaruguru, abahagarariye inzego z’umutekano mu karere ka Nyaruguru n’abandi. Abasenateri bashimye uburyo abarimu ba G.S. Marie Marie Merci Kibeho bigisha bifashishije integanyanyigisho kandi bagakora ubushakashatsi butandukanye bagamije kurera umunyarwanda ubereye u Rwanda.







