
Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi itangaje ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira mu Ukwakira uyu mwaka ku banyeshuri biga mu mashuri Abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro.
Ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022, yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kanama 2021 igaragaza ko umwaka w’amashuri uzatangira tariki ya 11 Ukwakira 2021, ukarangira tariki ya 15 Nyakanga 2022; ishuri ryisumbuye rya Groupe scolaire Marie Merci Kibeho rikomeje kwesa imihigo mu mitsindire.
Nkuko bisanzwe, irishuri ritsinda ijana ku ijana 100%, uyumwaka wa 2021 abanyeshuri bose batsindiye mu kiciro cya 1 n’icya 2.ibyo bituma abanyeshuri bagarutse bishimira umusaruro mwiza abasoje icyiciro rusange tronc commun bagize mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021 kandi abari mu myaka isoza ibyiciro byombi bavuga ko batazatezuka kumyigire n’ikinyabupfura biboneye doreko ariyo nkingi ituma umunyeshuri asohoka akigirira akamaro ndetse akakagirira n’igihugu muri rusange.


