ABANYESHURI BIBUMBIYE MU MURYANGO AERG-WISHAVURA MARIE MERCI KIBEHO BASUYE URWIBUTSO RW’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA MURAMBI YA NYAMAGABE

Abanyeshuri bibumbiye mu Umuryango AERG-WISHAVURA mu ishuli rya Groupe Scholaire Marie Merci Kibeho basuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa MURAMBI (MURAMBI GENOCIDE MEMORIAL) mu rwego rwo kumenya amateka y’uburyo Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa.

Ni igikorwa cyabaye kuwa 04/03/2023 aho abanyeshuri basaga mirongo ine (42) n’abayobozi babo berekezaga mu karere ka nyamagabe bagasobanurirwa uko genocide yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa. nkuko MINUBUMWE idahwema gukangurira abakiribato kwiga amateka y’u Rwanda; abanyeshuri bo muri MARIE MERCI KIBEHO bafashe iyambere kandi bahamya ko bazirinda amacakubiri ayariyo yose kandi bagahangana n’uwariwe wese washaka kubazanamo ibitekerezo bihembera Jenoside.

Umunyeshuri uhagarariye abandi akaba n’umuyobozi wa AERG-WISHAVURA; NIWEKEZA Sonia, avugako ari ibyagaciro gusura urwibutso bagasobanurirwa amateka yaranze abanyarwanda akabageza kuri genocide; ko bibaremamo imbaraga zo kuzavamo abayobozi beza b’igihugu mu minsi iri imbere. ati<<ni iby’agaciro gakomeye kuko nubwo tutari turiho ariko tuba mu ngaruka za jenoside yakorewe Abatutsi; kwiga amateka bidufasha kumenya aho igihugu cyavuye n’aho kigeze maze tugafata ingamba zo kubaka igihugu kibereye buri wese>>. naho MUCYO RUTEBUKA SOSO ati<< Twe nk’abana bakiri bato bidufasha gukura tuzi amateka y’igihugu cyacu bityo tukagira indangagaciro na kirazira zigamije kubaka igihugu>>

Umunyeshuri uhagarariye abandi akaba n’umuyobozi wa AERG-WISHAVURA hagati.

Umuyobozi wa Groupe scolaire MARIE MERCI KIBEHO; Padiri Aphrodis MUGENZI, Avuga ko igikorwa cyo gusura urwibutso rw’abazize Genocide yakorewe abatutsi rwa MURAMBI/NYAMAGABE ari mu rwego rwo kubigisha amateka y’igihugu bahuza ibyo biga mu ishuri no kubategura mu buryo bw’imitekerereze mbere y’iminsi ijana yo kwibuka kuko aba bafasha abandi banyeshuri batabashije kuhagera mu gihe cyo kwibuka.

Umukozi wa MINUBUMWE akaba anashinzwe kubungabunga urwibutso rwa murambi MUHATURUKUNDO Eric; avugako bakeneye cyane abakiri bato basura urwibutso kugirango babigishe amateka yaranze igihugu, agaheraho asaba ababasura kuba abambere mu kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Urwibutso rwa MURAMBI rugizwe n’ibice bitanu bigaragaza amateka y’uko jenocide yakorewe abatutsi muyari perefegitura ya gikongoro yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. icyambere ni Inzu ndangamateka,icya kabiri ni bimwe mu byobo byajugunywemo imibiri y’abatutsi bamaze kubica mu rwego rwo kujijisha imiryango mpzamahanga ngo itamenya ko hari abatutsi bishwe imurambi,icya gatatu ni inkambi y’aho abasirikare b’abafaransa babaga mugihe cya Operation turqoise,icya kane ni imibiri ibungabungwa n’ibimenyetso byereka ubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi i murambi,icya gatanu ni imva rusange ishyinguwemo imibiri isaga ibihumbi mirongo itanu 50 000.

Padiri,Umuyobozi wa GS marie merci kibeho Ashyira indabo ku mva zishyinguwemo abasaga 50 000
KIWEKEZA Sonia na RUTEBUKA MUCYO SOSO bayobora AERG WISHAVURA bashyira indabo ku mva zishyinguwemo abasaga 50 000
Grand pere wa AERG WISHAVURA arikumwe n’umuyobozi wishuri Padiri MUGENZI Aphrodis